Inkunga:MSIG/ibijyanye nayo

From Meta, a Wikimedia project coordination wiki
This page is a translated version of the page Grants:MSIG/About and the translation is 88% complete.
Outdated translations are marked like this.

Inkunga yo gushyira mubikorwa imishinga yingamba z'umuryango ariyo iteye itya murikigihe,Movement Strategy Initiative no kuyigeza ku rundi rwego . Mu buryo ingamba zose zishyirwa mu bikorwa mu gushyirahamwe , kuva mu bushakashatsi , mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa . Imshinga ishyigikikirwa n'izi nkunga ishobora kuba minini cg mito , ariko yose igomba kuba iharanira guteza imbere ikintu kimwe ihuriyeho

Ibirambuye

Ikipe ya Movement Strategy and Governance yiteguye kwigira mu mishinga muzasaba . Kuba mwakohereza ibyo mwateguye bitaranozwa neza byaba ari akarusho . Mwabaza strategy2030(_AT_)wikimedia.org niba mufite ibibazo . Mwakwizera kuzumva tubasubije bitarenze ibyumweru bibiri.

Kuba mu batoranywa: aba affiliates n'abakorera bushake barakangurirwa gutanga imishinga yabo . Turabashishikariza kugira bufatanye turabasaba kandi gusoma ingero zatanzwe mbere yo gutangira ubusabe bwanyu.

Ingano y'inkunga: Ubusabe bugera ku bihumbi $25,000 USD burashyigikiwe. Kubaba basaba arenze, mwakwandikira contact ikipe ya Movement Strategy mbere yo gutangira ubusabe.

Igihe: Nta tariki yo gusoza ubusabe izaba. ibyasabwe bizigwaho guhera tariki 15 kugeza ku munsi wa nyuma buri kwezi. Murasabwa kuba mwujuje ubusabe bwanyu mbere ya 15 kugirango bizasuzumwe muri icyo gihe cy'ukwezi

Ni ibihe bika biri muri uru rugendo ?

Ibi bikurikira nibyo mwakwitega muri uru rugendo

  1. Kuzuza form y'ubusabe
  2. Gusangiza amakuru ajyanye n'ubusabe ku bandi kugirango babishyigikire banabahe ibitekerezo
  3. Kohereza email kuri strategy2030(_AT_)wikimedia.org ushyizeho amakuru akurikira :
    1. Amazina y' uhagarariye abasaba
    2. Link kuri meta y'ubusabe bwawe
    3. Link kuri Strategy y'umuryango mwibandaho
    4. Umubare w'amafaranga musaba mu madolari
  4. Ubusabe bwanyu buzigwaho mu byumweru bibiri
  5. Bikenewe, ibibazo bijyanye n'ubusabe bwanyu bizashyirwa ku rupapuro rwanyu rutangirwaho ibitekerezo (Mwibuke gusura add it to your watchlist).
  6. Uzakenera gusubiza ibibazo wabajijwe mu minsi itanu y'akazi
  7. Ubusabe bwanyu buzigwaho ku nshuro ya nyuma
  8. Uzoherezwa email ikumenyesha icyemezo cya nyuma ku busabwe bwawe.

Ibintu utagomba kwibagirwa

  • Ntiwibagirwe gusoma ibimaze iminsi biganirwaho specific initiative ku bijyanye nibyo usabira inkunga
  • Ukore igenamigambi ryawe mu buryo bugaragara. Bishobora kuba bitagaragarira buri wese . Sangiza ibirambuye kandi usabe abandi ibitekerezo. ariko wirinde gukoresha ururimi rutumvikana neza
  • Shyikirana n abandi mu ikipe yawe. Gushyigikirwa kuvuye mu bakorerabushake na affiliates badakora kuri uwo mushinga bazarebwaho mu gihe cyo guha agaciro ubusabe bwanyu.

Ni ibiki bitazaterwa inkunga

  • ubusabe butagaragaza aho gushyira mu bikorwa bya gahunda za strategy y'umuryango (hatitawe ku mubare wababa barabishyigikiye)
  • Ubusabe butagaragaza ubusobanuro bw'uko ibikorwa biri guteganywa bizaba bihura n'intego z'umushinga

Uko byatangiye

Gushyira mu bikorwa gahunda z'umuryango uko bigenda bifata umurongo, Fondasoy wikimedia ikomeza kwiyemeza gutanga icyerekezo strategic direction kizafasha umuryango muhazaza:

Muri 2030, wikimedia izaba igikorwa remezo gikenewe muri gahunda z'ubumenyi bw'ubuntu, kandi uwariwe wese ushyigikiye icyi cyerekezo azabasha kudusanga

Bihereye ku byubatswe mu myaka yashize, hari 10 recommendations, 45 initiatives, na 8 prioritized clusters. Ibi bisaba kugira igenamigambi rihamye kugirango habeho gushyira mu bikorwa kunoze. Izi nkunga zitanga ubufasha mukeneye mu gushyira mu bikorwa imigambi yanyu , imishinga n'ibikorwa bishingiye ku ntumbero runaka.

inkunga zabanje zamaze igihe kuva mu kwa kane kugera mu kwa karindwi 2021. ibi byafashije gutegura mu buryo bw igihe giciriritse guteza imbere ibikorwa. Turashimira buri wese wabigizemo uruhare mu kuba twanoza ubu bryo bwo gutanga ubufasha n'inzira bicamo. amasomo yizwe muri icyo gihe yatumye tugira ubu buryo bugezweho bw'izi nkunga Movement Strategy Grants Approach (2021-22).