Ukwezi kw'umuco w'ububanyi n'amahanga kwa Ikereni mu 2023

From Meta, a Wikimedia project coordination wiki
This page is a translated version of the page Ukraine's Cultural Diplomacy Month 2023 and the translation is 100% complete.

Ukwezi kw'umuco w'ububanyi n'amahanga kwa Ikereni mu 2023

1 werurwe – 31 werurwe    

[Imbuga nkoranyambaga: #UCDMonth] • [Igana hano: ucdm.wikimedia.org.ua]    



Ikaze mu muhigo wo kwandika ugamije kwagura isakwazwa ry'umuco wa Ikereni kuri Wikipediya!
  • Ni iki: Iyi ni gahunda rusange yo kwandika, ifite intego yo kurema ndetse no kwagura inyandiko zerekeranye n'umuco ndetse n'abantu bo muri Ikereni mu ndimi nyinshi zitandukanye ziboneka kuri Wikipediya uko bishoboka. Dushingiye kuri zageze ku ntego mu zabanje mu myaka ya 2021 na 2022. Urutonde rw'inyandiko zagenewe kwifashishwa rwaratunganijwe n'abateguye iki gikorwa. Abazitabira bagahiga abandi bazakira ibihembo.
  • Ni ryari: Uyu muhigo wo kwandika uzaba guhera 00:01, 1 werurwe 2023 (UTC) kugeza 23:59, 31 werurwe 2023 (UTC).
  • Ni gute: Iyi gahunda yubakitse mu buryo bworoshye, hamwe n'intambwe 4: Hitamo inyandiko ukoraho → Bona amanota agendanye n'ibyo wakoze → Intego yawe ibe kubona amanota menshi ashoboka → Akira igihembo kubera umusanzu wawe!
  • Ninde: Uwo ariwe wese ukoresha Wikipediya wafunguye konti kuri Wiki iyo ariyo yose, ashobora gufasha mu kwitanya natwe mu kwandika ndetse/ cyangwa mu gusemura mu rundi rurimi inyandiko zerekeranye n'umuco wa Ikereni mu rurimi urwo arirwo rwose. Kugirango witabire urasabwa kwibaruza ku gika cy'Abazitabira.
  • Kubera iki: Iyi gahunda yateguwe na Wikimediya Ikereni ifatanyije na Ikigo cya Ikereni na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Ikereni. Wikipediya iracyabura inyandiko zerekeranye n'izi ntego zitandukanye, ndetse binyuze muri iyi gahunda, turizera kuzavugurura inyandiko zerekeranye n'imigenzereze y'umuco w'ingenzi ku bantu bo muri Ikereni. Kuvugurura inyandiko zo kuri Wikipediya no kwandika ku muco wa Ikereni ni ingenzi kuko bifasha abasomyi kubina amakuru yuzuye kandi atunganye.