Wiki ku burenganzira bwa muntu / Tegura
Ku byo gutegura 2021 ibyifuzo nama , reba WikiForHumanRights/2021/Organize

Tegura
Ushobora gutegura amarushanwa ku nsanganyamatsiko "Uburenganzira bwacu, Ahazaza hacu, Ubungubu" arebana n'uburenganzira aho utuye. Ushobora gutegura aya marushanwa mu ndorerwamo y'ihinduka ry'ibihe no kuramba , ukabikora guhera mu kwezi kwa gicurasi kugera muri nyakanga cg ukareba ku bundi burenganzira bwa muntu , ibikorwa bikaba guhera mu kwa kanama kugera mu kuboza Nk'urugero , ushobora gutegura amarushanwa ku burenganzira mu burezi , ku miturire cg ku burenganzira ku bavuye mu byabo no kurengera abantu . Mu gihe ibikorwa byaba biri mu by'ingenzi aho utuye kurengera ubutaka , amazi , urusobe rw'ibinyabuzima cg ku mategeko y'ibidukikije , cg gucukura amabuye y'agaciro , cg ubuhinzi bwa kijyambere uburyo bugira ingaruka kubatuye aho uri ibyo byose byaba byiza kwandikwaho mu ndererwamo yo kuramba
Kandi niba ubumenyi ku hazaza harambye ari ibintu bikoroheye , ushobora gutegura amarushanwa muri imwe mu bice bibiri bikurikira this guidemu gutegura insanganyamatsiko zijyanye n'igice cy'isi utuye kigaragara nk'icy ingenzi mu hazaza . Ibikorwa bishobora kubamo ibikurikira
- Igihe cyo gukora ihinduka cyangwa amarushanwa yo kwandika mu gihugu cyawe / mu karere kawe
- Gutegura irushanwa ryo guhindura mu rwego rw'akarere mu gihugu cyawe / mu karere k'iwanyu
- Gukora ikiganiro cyawe k'urubuga rwa interineti gisobanura uruhare rwa Wikipedia mu kumenya iby'igihe kizaza mu buryo burambye/ cyangwa uburenganzira bwacu, ejo hazaza kacu, ubu ngubu *Gerageza ikindi kintu?
Ubufasha ku bategura mu bice bitandukanye by'isi
Uri mu gihugu cg mu muryango utegura amarushanwa ukeneye ko abantu benshi bitabira ? Dufite abategura aya marushanwa bamaze kugira ubunararibonye bakorera mu karere utuyemo bagufasha baguha amakuru nyayo kandi mu rurimi rwawe ? waba ukeneye kumenya ibikorwa byo kwibandaho mu gutegura , kumva neza insanganyamatsiko mu guhuza n uko aho utuye hateye, ibikoresho ukeneye cg gusaba inkunga yihuse ? Ababishinzwe ku rwego rw'akarere bakwishimira kuguha ubufasha mu buryo bukurikira
Hura, unahuzwe n abahuzabikorwa kugirango uhabwe ubufasha ukeneye
- Ruby D-Brown (talk) - Africa
- Valentin Nasibu (talk) - Africa abavuga ururimi rw'igifaransa
- Evelin Heidel & Luisina Ferrante - LATAM
- Matej Grochal - CEE Region
- Sandra Hanbo - abavuga ururimi rw'icyarabu
- Anita Braga & CalliandraDysantha -Abavuga ururimi rw'igiportugal
- Muhammed amine benloulou - Maghreb Region - Maghreb Environment
Wakwegera abo mu karere kawe niba ukeneye ubufasha
Guha imbaraga abategura amarushanwa
Ese uri umwe mu bagize uwo muryango ushyigikira aya marushanwa mu gihugu cyanyu cyangwa mu karere k'iwawe? Tuzakora gahunda yo kwigisha no gushyigikira abantu kugira ngo tubashe gusubiza ibibazo byose . Turagusaba ko wakomeza gukurikirana amakuru yo kuri uru rubuga.
Ibikenewe ku bategura amarushanwa
Ibikoresho ku bategura amarushanwa
Gutegura ikibaho cyo gukurikiraniraho
- Niba uri gutegura amarushanwa cg amahugurwa wakora ikibaho cyo gukurikiraniraho muri WikiForhumanRight Program Dashboard
Ibindi bikoresho byo gukurikiraniraho
- Bitewe n'ibikorwa byawe hari ibindi bikoresho byo gukurikiraniraho , birimo :
Aho kwiyandikisha
- Koresha igikoresho cyo kwiyandikisha mu bikorwa byawe! Ibyo bizagufasha guteza imbere ikiganiro cyawe ku rutonde rw'abashyize hamwe, kandi byorohereze abitabiriye . Iyo umuntu amaze kwiyandikisha, abitabiriye bakanda gusa "Register". Waba urimo ukora igikorwa kimwe, ibikorwa byinshi cyangwa igikorwa kirenga ukwezi kumwe, igikoresho cyo kwiyandikisha mu bikorwa gihuje n'ibyo ukeneye. Ushobora kwandikisha abantu benshi mu bikorwa byawe byo mu gace utuyemo niba mu birori byawe harimo kimwe cyangwa byose bikurikira:
- Gahunda yo gutangiza ibiganiro kuri webinar, ku gice cyo gusoza no kongerera ubushobozi
- Gahunda yo mu karere ibera mu baturage benshi cyangwa mu mitwe y'umuryango runaka wa Wikimedia, urugero nka WikiForHumanRights 2025 muri Nigeria ibera mu majyaruguru ya Anambra, Imo, Osun, Rivers na Kogi Reba hano, nk'urugero.
- Gahunda y'ibikorwa by'ubushyamirane mu karere, mu gihe kirenze ukwezi kumwe mu gihe cy'"iterambere ry'ibikorwa by"ubushyamire" WikiForHumanRights 2025 muri Burezili hamwe n'ibitabo by'ubuhinduzi mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga. Urugero, reba hano.
Reba uko wakora inyandiko nyinshi cyangwa inyandiko imwe ku bikorwa by'ubukangurambaga mu karere k'iwanyu. Ushobora no kubona izo videwo mu ndimi mu cyarabu, mu cyesipanyoli, mu giswayire no mu gifaransa. Ushobora gusaba uburenganzira bw'umukozi w'iyi porogaramu ukoresheje amabwiriza hano. Niba wifuza kumenya byinshi kuri icyo gikoresho, jya ku ipaji ya ku mushinga.
Urutonde rw'insanganyamatsiko
Aha hari urutonde rwo kureberaho topic lists and red links to get started.
Ese ukeneye ubufasha mu gutegura urutonde rushya rw'ingingo? Dore bimwe mu bikoresho byagufasha gutekereza kuri iyo ngingo:
Kuyobora
-
inyandiko iyobora / ifasha abategura WikiforHumanRight
-
Inyandiko iyobora abategura amahugurwa
-
Inyandiko iyobora abategura amarushanwa yo kwandika
-
Igitabo cy'abategura
-
Icyitegererezo cy'abitabiriye icyitegererezo ku isi hose cya 2022 cya WikiForHumanRight
Ibikoresho kuba banditsi bashya
- Videwo ku buryo wakora konti yawe ya Wikipedia
- Rules for editing Wikipedia
- Videwo ivuga uko wongera amagambo
- Videwo ku buryo bwo kongeramo ibyanditswe mu nyandiko za Wikipedia
- Videwo ku buryo bwo gukora ipaji nshya kuri Wikipedia
- Videwo ivuga uko wahindura inyandiko iriho kuri Wikipedia
