Itegeko Nshinga rigenga Umuryango/Ibirimo/Inkoranyamagambo

From Meta, a Wikimedia project coordination wiki
This page is a translated version of the page Movement Charter/Content/Glossary and the translation is 100% complete.

Abashamikiye ku muryango

Special:MyLanguage/Wikimedia movement affiliates/Models Abashamikiye ku muryango ni inzego ziri mu muryango wa Wikimedia zemewe ku mugaragaro: Haba WMF, cyangwa , cyangwa(kuva mu mwaka wa 2026 no gukomeza) na WMF nyuma y'inama nziza yatanzwe n'Inama y'Isi Yose. Hari ubwoko bune bw'abashamikiye ku muryango :

  • Ibice - Ni imiryango yigenga idafite inyungu ihagarariye umuryango wa wikimedia kandi ishigikira ibikorwa by'umuryango ku isi, yibanda ku gace runaka. Ibice cyangwa imiryango ku rwego rw'igihugu / no munsi y'urwego rw'igihugu ikoresha izina ribigaragaza neza aho ihuriye na Wikimedia kandi bahawe gukoresha ibimenyetso bya Wikimedia mu kazi kabo, kwamamaza no gukusanya inkunga.
  • Imiryango y'ingingo - Imiryango yigenga idafite inyungu ihagarariye umuryango wa Wikimedia kandi igashyigikira imirimo yibanda ku mutwe runaka, ingingo, ingingo cyangwa ikibazo muri cyangwa mu bihugu no mu turere. Amashyirahamwe y'ingingo akoresha izina ribahuriza neza kuri Wikimedia kandi ahabwa gukoresha ibimenyetso bya Wikimedia mu kazi kabo, kwamamaza no gukusanya inkunga.
  • Amatsinda y'abakoresha Wikimedia - Amatsinda yabigenewe y'abari mu matsinda y'abagize umuryango afungutse, bafite umuntu ubahagarariye n'amateka y'imishinga, yagenewe kuba yoroshye gushinga. Amatsinda y'abakoresha ashobora guhitamo gushyiraho cyangwa kutemera, kandi bahawe uburenganzira bwo gukoresha ibimenyetso bya Wikimedia mu kwamamaza ku bikorwa n'imishinga.
  • Izindi bwoko bw'abashingiye ku muryango - nk'uko byemejwe n'inama y'isi yose na Wikimedia Foundation.

Itegeko nshinga ry'umuryango

Iyi ni inyandiko y'Umuryango wa Wikimedia. Ni inyandiko igaragaza uruhare , inshingano, uburenganzira n'amahame rusange by'umuryango.

Ibikubiyemo

Ibyanditswe byose byongewemo, byavanywe, byahindutse, byasubirwamo, byashubijwe, byavanyweho cyangwa byashubijeho n'umuntu wiyandikishije cyangwa utariyandikishije akoresheje interiface y'umukoresha iyo ari yo yose ituma hagira ihinduka mu gice icyo ari cyo cyose cy'umushinga wa Wikimedia.

Abatanga umusanzu

Muri iyi nyandiko, utanga umusanzu ni umuntu wese ugira uruhare mu kurema cyangwa gucunga ibikubiyemo, cyangwa mu gushyigikira imikorere ya tekinike yo kurema ibikubiyemo mu mushinga wa Wikimedia.

Uburinganire

Itandukaniro riri hagati y'"ukungana" n'"uburinganire".

Uburinganire ni ugushaka gushyiraho amahame agenga uko umuntu wese yafatwa mu buryo bukwiriye hashingiwe ku mimerere arimo no ku bintu bimubuza kugera ku ntego imwe. Ibyo ntibishoboka mu gihe umuntu wese afatwa kimwe.

Abafatanyabikorwa bo hanze

Imiryango iri hanze y'Umuryango wa Wikimedia ihuza n'amahame yacu n'umurimo wacu kandi bifatanya n'abari bashinzwe kwita ku bintu runaka muri uwo Muryango. Ntibikoreshwa mu buryo butaziguye.

Umushyigikiye mu by'imari

Umushyigikire mu by'imari ni urwego rucunga inkunga mu izina ry'uwo igenewe. Muri iyi nyandiko , Umushyigikire mu by'imari ntabwo akeneye kuba ari mu bashyigikira ba wikimedia . Abashyigikira mu by'imari bagomba kuba imiryango yanditse nk'imiryango nterankunga mu bice hbaherereyemo , bakaba bujuje bimwe mu bisabwa bizemezwa n'umryango utanga inkunga

Ubumenyi bw'ubuntu

Ubumenyi bufunguye (cyangwa ubumenyi bw'ubuntu ) ni ubumenyi bw'ubuntu , bushobora gukoreshwa, kongera gukoreshwa no gusaranganwa nta mbogamizi z'amafaranga, mbonezamubano cyangwa ikoranabuhanga.

Gukusanya inkunga

Guteranyiriza amafaranga ni igikorwa cyo gushaka no kubona impano. Muri iyi nyandiko, ijambo "guteranya inkunga" rikoreshwa mu gusobanura uburyo bwo gushaka impano z'amafaranga zitangwa n'imiryango yigenga n'abantu batanga impano. Ibyo bikubiyemo inkunga itangwa n'abandi bantu, akenshi ikaba igamije gushyigikira intego runaka.

Guteranya inkunga bikorwa n'abafatanyabikorwa n'ibigo by'akarere byitwa gutera inkunga ihuje imikorere y'igihugu. Gutera inkunga bikorwa n'Ikigo Wikimedia Foundation, byitwa ko ari uguterura inkunga ku rwego rw'isi yose.

Kudaheza

Gucunga no kugabanya ivangura (urugero, ku myaka, amakipe, amoko, idini, igitsina, imyumvire y'ibitsina, nibindi) ku bantu no ku matsinda binyuze mu guhindura imiterere, politiki n'imiterere kugirango haboneke imimerere yo kubaho k'ubudasa mu bantu batandukanye.

Umuryango/Umuryango wa Wikimedia

"Umuryango" cyangwa "Umuryango wa Wikimedia" ni abantu bose, imiryango, ibikorwa n'indangagaciro bigendekera ku mbuga za Wikimedia n'imishinga.

Imishinga

Wikimedia ifite imishinga myinshi itandukanye y'ubumenyi (urugero Wikipedia, Wiktionary, Wikidata, Wikimedia Commons n'ibindi). Imishinga yo mu karere ni ahanini ishingiye ku yo ku bumenyi kw'isi hose (urugero, Wikipedia y'icyongereza, Wiktionary y'Igiturukiya). Imishinga imwe n'imwe y'ubumenyi ni iy'indimi zitandukanye kandi nta mishinga yo mu karere ifite, ariko ishobora kuba ari "umushinga" cyangwa "umushinga wo mu karere". Hari kandi imishinga ikora nk'ibikorwaremezo by'umuryango wa Wikimedia, nka Meta-Wiki na MediaWiki Wiki.

Kwinjiza amafaranga

  • Kwinjiza amafaranga ni uburyo bwo kubona amafaranga yo gushyigikira kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa by'umuryango. Ingero zimwe na zimwe zo kwinjiza amafaranga ni izi:
  • Gukusanya inkunga
    • Muri ibyo harimo n'inkunga zitangwa n'abandi bantu, akenshi zigamije gushyigikira intego zihariye
  • Amafaranga y'ubu nyamuryango ku bashyigikira umuryango
  • Ikigo cya Wikimedia

Ku birebana no kwinjiza amafaranga, "gutanga mu buryo bw'impano" ni uko iyo umuryango cyangwa umuntu atanga serivisi cyangwa ibintu bifatika nta kiguzi, cyangwa se akishyura amafaranga agabanyijwe. Urugero ni urw'ibi bikurikira:

  • Ibyumba by'inama cyangwa aho gukorera
  • Gutanga interineti
  • Uburyo bwo kubona ibitabo byo mu bubiko ku buntu

Ibikoresho

Ibikoresho ni amafaranga, ibikoresho, abakozi, ubumenyi n'ibindi bintu umuntu cyangwa umuryango ushobora gukoresha kugira ngo ukore neza. (Igitabo cy'Ibyanditswe cya Oxford)

Mu rwego rw'umuryango wa Wikimedia, mu bikresho hari ibintu bikurikira:

  • Amafaranga y'agaciro gakomeye yabonetse binyuze mu kwinjiza amafaranga
  • Ibikoresho by'abantu, harimo umubare munini cyane w'abakorerabushake bashyigikira umuryango, n'umubare muto w'abakozi bahembwa bashyigikira abo bakorerebushake
  • Izina y'umuryango wa Wikimedia n'imishinga byawo nk'isoko ry'amakuru aboneka ku isi nta kiguzi
  • Ibiri muri iyo mishinga, uko byakozwe kandi bigacungwa n'abakorerabushake
  • Ibikoresho byo kubika ibintu birimo porogaramu n'ibikubiye mu mishinga
  • Inyandiko z'uburezi n'ubutumwa bwo gutanga amakuru mu rwego rwo gushyigikira imishinga n'ibindi bikorwa by'umuryango.

Abafatanyabikorwa

Umuntu cyangwa itsinda, yaba umwitangira cyangwa atari we, wageneye umusaruro w'abantu, amafaranga cyangwa indi mitungo mu muryango, ushobora kugira ingaruka ku isohozwa ry'intego z'umuryango cyangwa ukaba uterwa inkunga n'isohozwa ryayo.

Muri iyi nyandiko, umuntu wese ufite uruhare mu gusohoza iyerekwa ry'umuryango. Mu buryo bwihariye, iryo jambo rikubiyemo abakorera kuri interineti no hanze yayo, amatsinda atandukanye nk'abafatanyabikorwa n'ikigo Wikimedia Foundation, n'abanyamuryango bo mu buryo bwagutse kurusha ubundi, urugero nk'abagize umuryango n'abafatanyabikorwa .

Amashami

Ihame ry'ubufasha ritanga icyizere cy'uko ubutware bwo gufata ibyemezo bufite umwanya mwiza (a) aho inshingano zo gutanga ibisubizo zizatangira; (b) aho ibikorwa bizatanga ibisubizo bizajya bifatwa hafi cyane.

Umuryango wa Wikimedia

Nanone yitwa WMF. Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ureberera imishinga ya Wikimedia, ufite inshingano rusange ku bikoresho by'ikoranabuhanga byayo, kandi utanga inkunga nyinshi ku bigo bya Wikimedia n'abaterankunga. WMF ni yo ibitse ibikorwa bya Wikimedia n'imbuga za interineti bbijyanye. Ni yo ifite ibimenyetso by'ubucuruzi bifitanye isano na Wikimedia Foundation by'umwihariko, kimwe n'ibimenyetso by'ububiko bifitanye isano n'imishinga ya Wikimedia.

Abari muri Wikimedia

Muri iyi nyandiko, Wikimedian ni umuntu wese ugira uruhare mu butumwa bw'umuryango. Ashobora kuba umuhuzabikorwa, umuhuza bw'ikipe ya MediaWiki, umuhanga mw'ikoranabuhanga, utegura, abakozi cyangwa undi muntu wese ushyira igihe cye mu bikorwa by'umuryango.

Ibindi bisomwa