Ingamba Zumuryango
Ahazaza hacu mu rusobe rw'ubumenyi bw'ubuntu
Wikipedia yatangiye mu 2001 nk'itumira ryo gusangira ubumenyi bwose. Muri iki gihe, Wikimedia itanga igitabo kinini kurusha ibindi ku isi ndetse n'ibindi byinshi bikoreshwa mu gukora wiki nka Wikimedia Commons, Wikidata, na abandi.
Nubwo aba nyamuryango ba wikimedia bagaragaje ko bageze ku ntego, hari ibibazo byinshi bahura na byo. Hariho icyuho cy'ubwoko n'inzitizi zituma abantu badafite aho babogamira. Imbaraga z'umuryango wacu , ubutunzi n'amahirwe ntibikwirakwizwa mu buryo bw'uburinganire. kugenzura no kongera ubucuruzi bw'ubumenyi birashyira mu kaga kubaho kwa Wikimedia. Kubera ko ikoranabuhanga n'imikorere y'abantu bigenda birushaho gutera imbere, dushobora kuba tudafite akazi dukora. Icyakora, izo nzitizi n'isi ihinduka buri gihe na byo bituma tubona uburyo bwo kuzigeraho.
Gushyiraho ingamba mu matsinda atandukanye mu gihe wakoraga ibikorwa bya Wikimedia bisanzwe byari ibintu byoroheje kandi bigoye. Amaherezo, ubumenyi n'ibitekerezo byahuriranye byahurijwe hamwe kugira ngo haboneke icyifuzo kimwe. Uko iki gikorwa cyatangiye neza, bigaragaza ko imbaraga za Wikimedia ari impano, kwitanga no kuba abanyamuryango bayo ari indahemuka.
Igituma duterana si ibyo dukora, ahubwo ni impamvu tubikora.
Gusobanukirwa ingamba z'umuryango
Muri 2030, wikimedia izaba igikorwa remezo gikenewe muri gahunda z'ubumenyi bw'ubuntu, kandi uwariwe wese ushyigikiye icyi cyerekezo azabasha kudusanga
Twemera imbaraga ziva mu gutega amatwi, kwiga no kugerageza bishobora kudufasha. Ni mu gihe gusa ibiganiro byatangiye, dushobora gutuma habaho isi y'ubumenyi bw'ubuntu ikorera abantu bose. Ingamba z'Iterambere zifasha buri wese guhuza inzira y'iterambere. Iyo gahunda igomba kuba yugurutse, irimo abantu benshi kandi ikoresha indimi nyinshi. Turasaba buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda mu gihe asangiza abandi amahame rusange.
Iyo gahunda y'ubufatanye ihuriza hamwe kandi igatuma umuryango wa Wikimedia mu nzira zigana mu mwaka wa 2030. Ibi ni byo byonyine byadufasha kugera ku ntego zacu.
- Ubumenyi nka serivisi - Kuba urubuga rutanga ubumenyi mu buryo bwinshi kandi rukubaka ibikoresho ku bafatanyabikorwa.
- Uburinganire mu bumenyi - bwibanda ku bumenyi n'imibanire by'abantu batagira ubushobozi n'amahirwe.
Izo ntego zifitanye isano. Nta kintu na kimwe gishobora kugerwaho nta kindi.
Icyerekezo cy'ingamba ni bwo butanga inama icumi ku bice bitandukanye by'ibigomba gukorwa. Buri cyemezo gisobanura neza ibikorwa by'ingenzi. Buri gahunda ishobora kuba irimo ibikorwa byinshi n'ibikorwa byinshi.
Ingamba z'umuryango n' ibyifuzo nama byose bifitanye isano kandi bifatanya. Kimwe n'intego, ntibishoboka ko umuntu azigeraho wenyine.Gira uruhare mubiganiro
-
Reba urutonde rw'imishinga ya Imishinga y'Ingamba z'umuryango; Nyinshi zikeneye abakorerabushake.
-
Kora cyangwa uhuze umushinga wawe n' ingamba z'umuryango ingamba z'ibikorwa na gusaba inkunga.
-
Sura Ihuriro ry'ingamba z'umuryango wivuge mu rurimi rwawe.
-
Teza imbere ingamba zumuryango aho ubarizwa